SEMUHUNGU YAGEZE i KIGALI||Ni umwe mu baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga usanzwe uba USA
Eric Semuhungu usanzwe abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu yageze i Kigali. Uyu azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni umunyarwenya, akaba anafite ubuhanga mu guteka ndetse arabyigishwa, azwi kandi mu bintu bitandukanye mu Rwanda.
Yakiriwe n'abiganjemo abasore bari bambaye imipira iriho amafoto ye bo mu muryango yashinze witwa Best Family Forever.
Eric yaherukaga mu Rwanda mu mwaka 2016, yakuriye mu mujyi wa Kigali, yahavuye ajya kuba muri Afurika y’epfo, yaje kuhava yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi.